User Rating: / 6
PoorBest 

 

cialis canadadiscount cialis online viagra generic vs brand click here
argaiv1148

Mu gihe Cinema Nyarwanda irigutera intambwe ijya imbere umunsi ku wundi, abakina Cinema mu Rwanda nabo barikugenda bamenyekana cyane ndetse bakanakundwa na benshi.

 

 


Kubera izo mpamvu Imvano.com yabashakiye amakuru k’umukinnyi wa film Inzozi ikunzwe n’abatari bake, biturutse mu buhanga ikinanywe ndetse n’abayikina babereye ijisho, uwo akaba ari Niragire Marie France uyikinamo yitwa Sonia.

Niragire uyu abataragira amahirwe yo kureba film Inzozi, twababwira ko ari umukobwa ugaragara mu bice bya film Inzozi byombi yitwa Sonia, aho akina mu gice cya mbere afite umukunzi wamubeshyaga ko akiri ingaragu kandi yarashatse, gusa igice cya mbere kiza kurangira uyu musore yishwe kubera Sonia, mu mpera z’ igice cya kabiri cy’iyi film azagukundana ku buryo bugoranye n’undi musore witwa Chriss ari nawe barangizanya film.

Ubwo umunyamakuru wa Imvano.com rero yaganiraga na Marie France, yamubajije byinshi yaba mu byerekeye ubuzima bwe busanzwe, kubyo atekereza ndetse no kubyo umwuga wa Cinema akora.


Dore uko ikiganiro cyagenze:


  • Imvano : Muraho France


  • France :  Muraho


  • Imvano : Wavukiye he Fra ? Hanyuma se ubu  utuye he?


  • France : Navukiye i Kigali ku Kicukiro; ndetse ninaho ntuye.


  • Imvano : Ariko waba  ukunda ikihe gihimba cyawe kurusha ibindi ?


  • France: Ah.. nkunda umubiri wanjye wose, gusa nkunda igihimba cy’umutwe  kurusha ibindi.


  • Imvano : Ni ibihe bintu ukunda cyane mu buzima ?


  • France : Nkunda gusabana n’abantu no kubona abantu bishimye


  • Imvano : Ni uwuhe muco ukunda ?


  • France : Nkunda umuco wo gufashanya


  • Imvano : Ni ryari wababaye cyane ? Byari  byatewe niki ?


  • France : Sinkunda kubabara ariko ku munsi wa Noheli ya 2009 narababaye cyane ubwo mama wacu wandeze nkiri mu mashuri makuru yitabye Imana .


  • Imvano : Naho se igihe wishimye cyane ni ryari Fra ? Wabitewe niki ?


  • France : Nishimye cyane ku munsi wo ku itariki 4 Gashyantare 2012 , ubwo musaza wanjye yakoraga ubukwe.


  • Imvano : Tugarutse ku mwuga ukora ; watangiye gukina Cinema ryari ? Byaje gute ?


  • France :  Natangiye mu mwaka wa 2010 ndi muri universite, kera nakundaga kureba films nkumva nanjye nzageraho nkabyiga, maze rimwe hazakubaho irushanwa rya film casting muri kaminuza ndaritsinda, maze ubwo ntangira gutyo.


  • Imvano : Kaminuza yihe? wayigagamo irihe shami? warayirangije? ryari?


  • France : Rwanda Tourism University College (RTUC), mu ishami rya travel and tourism management. Narangije 2011.


  • Imvano : Umaze gukina muri films zingahe? film ya mbere wakinnyemo  yitwa ngwiki?


  • France : Maze gukina muri Films ebyiri; iyambere yitwa Urudasanzwe.


  • Imvano : Urudasanzwe yasohotse ryari? wayikinaga nkande?


  • France :  Yasohotse muri Gashyantare ya 2011; nayikinnye ndi umupolisikazi


  • Imvano : Ni gute waje gutoranywa nk'umukinnyi wa film Inzozi?


  • France : Bakoresheje, film casting babura umukinnyi wakina muri uriya mwanya, maze uwayiyoboye kuko ari nawe wari ufite isoko ryo gucuruza film Urudasanzwe, abona nshobora kuyikina, aranshaka ankoresha casting, ndayitsinda. Ubwo niko kwinjira muri film Inzozi


  • Imvano : Ni ikihe kintu kidasanzwe wahuye nacyo mu ikinwa rya film Inzozi, ugereranyije niyo warumaze gukina ariyo Urudasanzwe?


  • France : Ni film ikinanye ubuhanga kuko iyo ndebye nsanga Urudasanzwe narushyira mu rwego rwa theatre... script, imyitozo, n’ifotorwa ubwabyo biba hafi yabyo ari ukuri gusa, nkiyo nkina ndira mba ndira by’ukuri.


  • Imvano : Ah… Nonese ubwo warize nyabyo byagenze gute? Ubu ushatse warira ntacyo ubaye?


  • France : Suko tutari dufite imiti yabigenewe , ahubwo umuyobozi wayo yashakaga ko tuba abakinnyi nyabo… Oya kereka muri film gusa, kuko nanjye iyo nyirebye biranyobera, kandi abo tuyirebanye mbona nabo barira.


  • Imvano : Noneho no gukunda buriya wakundaga nyabyo?


  • France : Haaaa, oya gukunda sinakunze nyabyo kuko byari film, ariko kugirango dukine neza, imyitozo dukora bidusaba kumenyerana cyane n’umukinnyi kugirango twisanzurane ho ntidutinyane.

 

  • Imvano : Ni akahe gace kakinwe neza muri film Inzozi bikagushimisha (yaba akawe cg akundi). mbese agace ukunda?


  • France : Nkunda aho Angela  afata Uncle Sam muri part 2.  Uburyo yisobanura abeshya  kandi yihagazeho


  • Imvano : Ni ibihe bintu  abakunzi ba film Inzozi  bakunze kukubwira nyuma  yuko igice cyayo cya kabiri  kigereye ku isoko?


  • France : Ikibazo kiza…  abenshi bambwira ko  bashaka  igice cya gatatu  kandi ntagihari kuko yararangiye, abandi bambwira  ko nakinnye neza kubera ko  usanga ari ubuzima busanzwe  twakinnye, abandi bambwira  ko bashaka ko tubonana  nkabasura, abandi bambwira  ko bankunze, muri make ibyo abakunzi bayo bambwira ni  byiza kuko mfite abakunzi  benshi b’imikinire yanjye, bityo nkumva ko film nshya nzakina  bazayireba bigatuma nanjye  nzagera ku rwego rwo kugira  studio yanjye.

  • Imvano : Hari indi film uri  gukina cyangwa uri hafi  gukina?


  • France : Hari film nshya na  none ya Silver film production  dushobora gutangira muri uku  kwezi kwa Werurwe.


  • Imvano : Ni izihe mbogamizi waba ukibona muri Cinema Nyarwanda?


  • France : Imbogamizi nuko Abanyarwanda ubwacu twica isoko dukora piratage ya films zacu, guhindagurika ku igiciro; no kumva ko films zacu atari nziza; muri make ntago duha agaciro ibyo iwacu.


  • Imvano : Kugeza ubu ushima iki mubimaze kugerwa ho na Cinema Nyarwanda?


  • France : Icyo nshima muri cinema Nyarwanda nuko bari gutera imbere byihuse, mbona nko mu myaka 7 iri imbere nitugumya kwiteza imbere tureba ibihangano byacu tuzaba turi mubakora films za mbere muri Africa.


  • Imvano : Dusoza niki wabwira abakunzi ba cinema Nyarwanda?


  • France : Abareba cinema Nyarwanda ndabashima ku giti cyanjye kuko kuzireba bituma twe dutera imbere, kandi mbijeje ko tutazabatenguha.


  • Imvano : Murakoze France




Ally Muhawe

Share

Comments  

 
0 # Valens Habarugira 2012-03-03 10:35
Nibyiza rwose, France nakomereze aho ndetse akore n'ibindi byiza biruseho kuko arabishoboye nkuko nabashije ku mubona kuri scene igihe cya shooting y'ibyo bice byombi by'inzozi.

Bravo France

Valens H.
Director of photography/Camera operator of
Inzozi 1-2
Reply | Reply with quote | Quote
 
 
0 # eric 2012-03-03 12:11
nsigaye mbona film nyarwanda zigendazitera imbere umunsi kumunsi...ariko iyi sonia akinamo nyikunda kurusha kuko ubona ikinnye neza kandi ifite histoire nziza... sonia nakomereze aho..turamukunda kandi turamwishimira
Reply | Reply with quote | Quote
 
 
0 # clement Robert 2012-04-25 14:48
so nararyohew na film inzozi nubwitonzi nubutwari bwa sonia yagize.nabaze sonia afita umugabo ubien aracari inkumi?afita imyaka ingahe?mwangazaho nume ziwe nkazamuvugisha?je suis bdais.ok mukomere
Reply | Reply with quote | Quote
 
 
0 # emile 2012-07-28 17:29
sonia yabaye agatangaza kuko yanyigishije gukunda by'ukuri kandi birimo ubushishozi ndamukunda kuburyo iyo mbonye ifotoye ahanyu hose mpita njya kureba film ze
Reply | Reply with quote | Quote
 

Tanga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Image
Abagana n'abacuruza mu isoko rya Kimisagara baratabaza
Tuesday, 09 April 2013
    Isoko rya Kimisagara riherereye ku nkengero z'imirenge ya kimisagara, Nyakabanda, Nyamirambo na Gitega bityo abaturage b'iyi mirenge bigatuma... Read more...
Image
I Kigali hateraniye inama ku ishoramari hagati y'u Rwanda na Kenya
Friday, 03 August 2012
Ishyirahamwe ry’abashoramari b’abanyarwanda n’abanyakenya Kenya --Rwanda Business Association- rirasabwa gufasha abacuruzi kujya babona amakuru... Read more...
Image
Ubukungu bw’u Rwanda buziyongera cyane uyu mwaka: Ambasaderi Gatete
Wednesday, 02 May 2012
  Banki Nkuru y’u’Rwanda, BNR iratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kwiyongera cyane uyu mwaka, nk’uko byatangajwe  na Ambasader... Read more...
Image
Copcom yashyize ahagaragara igishushanyo mbonera cy’inyubako yayo
Monday, 09 April 2012
Koperative copcom yashyize ahagaragara igishushanyo kinyubako y’ubucuruzi igiye kubaka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi. Read more...
Image
Nyamagabe: abahinzi b'ingano barasabwa kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza
Thursday, 15 March 2012
Mu gihe abahinzi b’ingano basabwa kongera umusaruro wazo mu bwinshi no mu bwiza , umuyobozi w’akarere k’ubuhinzi k’amajyepfo mu Kigo... Read more...
Image
umutoza Nshimiyimana Eric arashyira hagaragara urutonde
Thursday, 23 May 2013
  Mu gihe u Rwanda ruheruka gusezerera Umutoza Mukuru w’Amavubi ikipe igahabwa Nshimiyimana Eric wari usanzwe n’ubundi amwungirije,... Read more...
Image
Abakinnyi 10 bafite umutungo mwinshi kurusha abandi
Wednesday, 22 May 2013
Uretse kuba bahembwa akayabo k’amayero abarwa ku cyumweru, benshi mu bakinnyi umutungo wabo ntabwo ariho ushingiye gusa, ahubwo usanga kuba bafite... Read more...
Image
Milutin Micho Umutoza mushya wa Uganda Craines
Wednesday, 22 May 2013
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2013, Milutin Micho Sredojovic wirukanywe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ni we... Read more...
Image
Iby’umutoza Jose Morinho na Real Madrid byarangiye
Tuesday, 21 May 2013
Amakuru yari atamenyekana neza kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugeza ubwo Florentino Perez atumirije itangazamakuru ahagana saa mbiri... Read more...
Image
Peace Cup Against Malaria 2013:Bugesera FC na APR FC zatsinze imikino ibanza y’igikombe cy’Amahoro
Monday, 20 May 2013
  Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, Bugesera Fc ikomeje guhangamura amakipe y'ibigugu mu cyiciro cya mbere mu gikombe cy’Amahoro. Nyuma yo... Read more...
Image
Nyamasheke: Ibikorwa byagezweho n'akarere birivugira
Wednesday, 22 May 2013
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/05/2013 , ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yazaga mu Karere kurera aho imihigo igeze ishyirwa mu... Read more...
Image
Ibibazo by’igishanga cya Mwogo mu nzira zo gukemuka
Wednesday, 22 May 2013
Igishanga cya Mwogo kimaze igihe kitazanira umusaruro abawugitezeho.Uretse igice cyegereye uyu mugezi nyirizina,n’ubutaka bukikije umugezi wa... Read more...
Image
Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 50 z’Amadolari
Wednesday, 22 May 2013
Banki y’isi yageneye Guverinoma y’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 50 z’amadolari agenewe guteza imbere inzego zegereye abaturage hanozwa... Read more...
Image
Abantu 19 bamaze kwirukanwa mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga kubera amanyanga
Wednesday, 22 May 2013
Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ryakuye abantu 19 mu kizamini bafatiwe mu bikorwa bitemewe mu bizamini by’impushya zo... Read more...
Image
RDC: Abantu 19 nibo baguye mu mirwano yahuje FARDC na M23
Wednesday, 22 May 2013
Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko inyeshyamba 15 za M23 zapfuye abandi 21 bagakomereka mu mirwano yazihuje... Read more...
Image
Hashize imyaka 40 telephone ngendanwa ya mbere ikozwe
Friday, 05 April 2013
Kugeza ubu mu gihugu cy’u Bufaransa habarirwa miliyoni 64,4 za telephone ngendanwa ( Telephone mobile) zikoreshwa. Kuva zatangira gukoreshwa ubu... Read more...
Image
Gils in ICT Rwanda mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri uyu wa gatanu
Friday, 22 March 2013
Girls in ICT Rwanda yateguye ikiganironyunguranabitekerezo kiri bubere kuri Telecom House ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Werurwe guhera... Read more...
Image
USA: Microsoft irashinjwa ibirego bya ruswa
Wednesday, 20 March 2013
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barakora iperereza ku birego bya ruswa bishinjwa Microsoft bivugwa yakoreye mu Bushinwa, mu Butaliyani, na... Read more...
Image
U Rwanda na Koreya byiyemeje kongera ikoranabuhanga mu isakazamakuru
Monday, 11 March 2013
Mu rwego rwo kuzamura isakazamakuru (Broadband) ryifashisha ikoranabuhanga na tekinoloji yihuta, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo... Read more...
Image
Family TV na Contact TV ni zimwe muri televiziyo 5 zigenga zigiye gutangira vuba
Tuesday, 08 January 2013
Nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rufite televiziyo imwe rukumbi; televiziyo eshanu zigiye gutangira gukora muri uyu mwaka wa 2013. Read more...
Image
Kelly Rowland aremera ko agirira ishyari Beyonce
Friday, 17 May 2013
Umuhanzikazi, Kelly Rowland muri album ye nshya yenda gushyira ahagaragara izaba yitwa “ Tall A Good Game ”, agaraza ukuntu agirira ishyari... Read more...
Image
USA: Micheal Jackson yongeye kuregwa gusambanya umwana atakiriho
Wednesday, 08 May 2013
Ikirego gishya gishinja Micheal Jackson cyagejejwe mu rukiko, aho umubyinnyi witwa Wade Robson wigeze gukorera Usher, Pink na Britney Spears, amaze... Read more...
Image
USA: Mark Lester aremeza ko ariwe se wa nyawe w’abana ba Micheal Jackson
Tuesday, 07 May 2013
Umukinnyi wa filimi wo mu Bwongereza, Mark Lester, inshuti magara y’Umwami wa Pop, Micheal Jackson aremeza ko yiteguye gukoresha ibizamini bya AND... Read more...
Image
USA: Lauryn Hill mu gihome azira kunyereza imisoro
Tuesday, 07 May 2013
Umuhanzikazi w’injyana ya Hip Hop w’Umunyamerika, Lauryn Hill, wahoze mu itsinda rya Fugees, kuri uyu wa mbere yakatiwe igiofungo cy’amezi 3... Read more...
Image
Dubai: Justin Bieber yari ahitanywe n'umufana
Monday, 06 May 2013
Justin Bieber yaraye agabweho igitero n’umufana w’umusore ubwo yari kuri stage ari kuririmba muri concert yari yakoresheje i Dubai. Read more...
Image
Stade nshya mu Rwanda iratangira kubakwa uyu mwaka
Tuesday, 19 February 2013
Umuyobozi w’imikino muri Minispoc ,Bugingo Emmanuel   yabwiye itangazamakuru ko inzandiko hagati ya Ministeri n’abafatanyabikorwa zigomba... Read more...
Image
Menya niba umukunzi wawe akubaha
Tuesday, 29 January 2013
Urukundo rwose ntirugira intego zimwe. Abantu batandukanye ku mico n’imyifatire ndetse n’uburere niyo mpamvu uburyo bwo kubana ku bantu... Read more...
Image
Amazina y’abana b’abakobwa agezweho
Wednesday, 11 July 2012
Amazina y`abana b’akobwa agezweho muri uyu mwaka wa 2012 ariko nago ari aya yonyine nuko twashatse kubagezaho aya 20 agezweho muri uyu mwaka... Read more...
Image
Ese ni byiza kunywa Soda mu gihe utwite ?
Thursday, 21 June 2012
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe ubusugire bw’ubuzima bwa muntu cyo mu gihugu cy’u Bufaransa (Anses), gitangaza icyo babona ku ngaruka... Read more...
Image
Abasirikare 9 ba FDLR batashye bavuye muri Congo
Wednesday, 13 June 2012
Babiri muri abo basirikare bafite ipeti rya premier sergent, umwe afite irya sergent n’aho abandi batandatu basigaye bafite ipeti rya kaporali.... Read more...

300x250

300x250

300x350

300x250

Inkuru Nshya

You are here:   HomeImyidagaduroCinemaWaba haricyo wifuje kumenya kuri Marie France uzwi nka Sonia muri film Inzozi?