User Rating: / 1
PoorBest 

kuwa gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

argaiv1892

Mu izina ry’Abagize Guverinoma,  Minisitiri w’Intebe, HABUMUREMYI Pierre Damien, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, agaciro amaze kugeza k’u Rwanda muri Politiki mpuzamahanga nkuko byagaragaye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth, yabereye i Perth muri Australia kuva itariki ya 28 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2011.

U Rwanda rukaba rwaritabiriye ku nshuro ya mbere nyuma y’uko rwinjiye muri uwo Muryango mu mwaka 2009. U Rwanda rwakiriwe neza cyane.

No mu nama yabereye i Geneva mu Gihugu cy’Ubusuwisi kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2011, aho Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Uri Umwe mu Bayobozi b‘inama ya Komisiyo y’Umuyoboro mugari y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’Itumanaho “ITU BroadBand Commission and Broadband Leadership Summit“, u Rwanda rwashimwe intambwe rutera mu Ikoranabuhanga.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14/10/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda ya Guverinoma izagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

3. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri zabaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2011/2012 isaba kwihutisha ibitaramara gushyirwa mu bikorwa;

4. Inama y’Abaminisitiri yishimiye umwanya u Rwanda rwagize muri Raporo yakozwe na Banki y’Isi mu rwego rwo korohereza ubucuruzi n’ishoramari “Doing business report” ishyigikira ingamba zateguwe mu rwego rwo kurushaho gutera intambwe mu korohereza abacuruzi n’abashoramari mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo z’ishyirwa mu bikorwa inatanga amabwiriza yo kwihutisha gahunda zikurikira:

- Raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa “Spectrum Management and Monitoring System Project” (SMMS-Project);

- Raporo ku buryo bunoze bwo gucunga ibikorwa remezo bikoreshwa mu Itangazamakuru n’ Isakazabumenyi mu Ikoranabuhanga/ Progress report on the Operationalization of Government of Rwanda (GoR) ICT Infrastructures;

- Raporo ku mushinga wo Kugira Kaminuza imwe y’Igihugu mu Rwanda;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Inyandiko za Politiki, Gahunda n’Ingamba zikurikira:

- Inyandiko y’umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Imihindagurikire y’Ibihe mu Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya Massachussets muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,

- Inyandiko y’amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigo cyo muri Suwede gishinzwe ingufu “ SWEDISH Energy Agency (SEA)” yerekeranye no kugurisha imigabane ava mu bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere -Emission Reduction Purchase Agreement (ERPA);
- Inyandiko yerekeranye n’itangwa ry’isoko ry’agaciro ka miliyari 80 ryo kubaka kilometero 66 (66km) zo ku muhanda mpuzamahanga (multinational road) Bujumbura-Rubavu (lots 4 and 5); Matyazo – Karongi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano ya “African Charter on Statistics” yashyiriweho umukono i Addis Ababa ku wa 04/02/2009;

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza “Accession for Rwanda to the Africa Rice Center”;

- Umushinga w\'Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano ya EAC agamije ubuhuzabikorwa bwa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira :

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana Ikibanza n° 2445 mu mutungo rusange wa Leta rikagishyira mu mutungo bwite wayo giherereye mu Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu Kiruhuko cy’izabukuru: Bwana MWENEDATA Epaphrodite: Umuyobozi wa tekiniki mu Kigega cy’Igihugu cyo Gusana Imihanda;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi: Bwana NSENGIYUMVA Yussuf : Umuyobozi ushinzwe kurwanya akarengane,ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho mu Biro by’Umuvunyi;


- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi :Bwana SEBAGABO Muhire Barnabé: Umuyobozi w’Igenamigambi, Ivugurura no Guteza Imbere ubushobozi bw’abakozi ba Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira :

- Iteka rya Minisitiri ryerekeye ibisabwa mu gutumiza no gucuruza intambi zikoreshwa mu bucukuzi bwa mine na kariyeri no mu bikorwa remezo mu Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo ishyirahamwe ry\'iterabwoba rihagarikwa n\'uburyo icyemezo cy\'iryo hagarikwa kijuririrwa.

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:

Muri PEREZIDANSI

- Dr. Jean Paul KIMONYO: Coordinator and Advisor of NEPAD Implementation

- Bwana KAMUHINDA Serge: Umuyobozi w’Agateganyo wa SPU (Ag Head of the Strategy and Policy Unit)

Muri PRIMATURE Bwana Anthony NGORORANO: Umujyana Mukuru mu by’Ubukungu muri serivisi za Minisitiri w’Intebe

Mu NTEKO ISHINGA AMATEGEKO, UMUTWE W’ABADEPITE Bwana HATUNGIMANA Justin: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi n’Igenamigambi
Mu NTARA Y’IBURASIRAZUBA Madamu UWAMARIYA Odette: Guverineri Muri MINAFFET

- Bwana HABIMANA Augustin yasabiwe guhagararira u Rwanda I Bujumbura mu Burundi nka Ambasaderi

- Ambasaderi Ben RUGANGAZI yasabiwe guhagararira u Rwanda i Dar- Es –Salaam muri Tanzaniya nka High Commissioner.

- ACP Jimmy HODARI: Police Attaché i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika;

Muri MINICOM

- Madamu KALIZA KARURETWA: DG/ Trade & Investments

- Bwana Alex RUZIBUKIRA: DG/Industry &SME Development

- Bwana Jean Louis UWITONZE: DG/Planning, Monitoring &Evaluation

Muri MINEDUC

1. UMUTARA POLYTECHINC

Dr. GASHUMBA James: Rector MBUGUJE Ngabo Emery: Vice Rector ushinzwe Imari n’Ubuyobozi Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Dr Thomas KIGABO
- Madamu Antonia MUTORO

- Bwana ASIIMWE Theodore

- Madamu ISIBO Tona

- Bwana KARURANGA Canisius

- Madamu UZAYISENGA Bellancilla

2. Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR)                                                     Prof. Manasseh MBONYE: Vice Rector ushinzwe Amasomo

3. Ishuri Rikuru ry’Amabanki n’Icungamutungo (SFB)

Madamu Liliane UWERA IGIHOZO: Vice Rector ushinzwe Imari n’Ubuyobozi

4. ISAE-Busogo

Dr. Laetitia NYINAWAMWIZA: Vice Rector ushinzwe Amasomo

5. KIE

Prof. Wenceslas NZABALIRWA: Vice Rector ushinzwe Amasomo

6. KIST

Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Dr. GASINGIRWA Marie Christine

- Eng. NYIRISHEMA Patrick

- Eng. MUHIZI Robert

- Bwana KABOGOZA Innocent

- Dr. RUZIBIZA Stanislas


7. Tumba College of Technology

Eng. Pascal GATABAZI: Principal

8. Rwanda Education Board (REB)


Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Fr. RUTAGANDA, Chairperson

- Madamu Louise KARAMAGA, V/Chairperson

- Bwana John RUTAYISIRE, Secretary

- Bwana Francois RWAMBONERA

- Bwana Joseph RWAGATARE

- Madamu Florence KANEZA

- Sr. Annonciata MUKAMINEGA
9. Climate Observatory Secretariat

- Bwana NKUSI Alfred : Coordinator

- Bwana NKUSI Julius : Technical Expert

- Bwana RUGAMBA Vianney : Financial Expert

Muri MINECOFIN

1. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)

Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Bwana GASAMAGERA Benjamin, Chairperson

- Bwana MUNYANGEYO Theogene

- Madamu UWASE Peace

- Madamu RUGIRA Alice

2. Rwanda Stock Exchange Board

Madamu RWAKUNDA Amina: Government Representative

3. Rwanda Social Security Board (RSSB)

Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Dr. NTEZIRYAYO Faustin , Chairman

- Madamu Viviane KAYITESI, Vice chairman

- Bwana Elias BAINGANA

- Madamu Anna MUGABO

- Bwana Eric MANZI

- Madamu NDENGEYINGOMA Louise

- Dr. HATEGEKIMANA Theobald

4. Ikigega Nyafurika cy’Ubwishingizi n’Ubutwererane mu by’ Ubukungu (FAGACE)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
Bwana HATEGEKIMANA Cyrille: Government Representative

5. BNR

Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors Bwana RUGWABIZA Leonard

6. Capital Market Authority Board

Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Bwana RUGENERA Marc, Chairperson

- Madamu RWIGAMBA Molly, V /Chairperson

- Bwana MUNYESHYAKA Vincent

- Bwana MURAMIRA Gregoire

- Madamu ZIMURINDA Henriette

- Madamu MUKANKURANGA Yvonne

- Bwana UFITIKIREZI Daniel

7. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare

Bwana HABIMANA Dominique:
Umuyobozi ushinzwe Ibarurishamibare, Ubushakashatsi no gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi.

Muri MIGEPROF Inama y’Igihugu y’Abana / National Commission for Children
Madamu NYIRAMATAMA Zaina: Umunyabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary
Inama y’Abakomiseri/Board of Commissioners

- Bwana NGABONZIZA Damien, Chair

- Madamu MURUNGI Peace, V/Chair

- Madamu MUKAMWEZI Leoncie

- Dr. NGABO Fidel

- Madamu NIRERE Madeleine

- Dr. GATWA Tharcisse
- Sister M. Juvenal MUKAMURAMA

Muri MININFRA - Bwana KAMANZI James: Umunyamabanga Uhoraho - Rwanda Transport Development Agency (RTDA)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Dr. MBEREYAHO Leopold, Chairperson

- Madamu MUSHIMIYIMANA Eugenie, Vice Chairperson

- Madamu UWANZIGA MUPENDE Liliane

- Bwana NSENGIYAREMYE Christophe

- Madamu RUZIBIZA Stephen

- Madamu UWABABYEYI Josephine

- Bwana SESONGA Benjamin

Muri MINISANTE Rwanda Biomedical Center (RBC)

1. Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors


- Bwana Peter DROBAC, Chairperson

- Madamu KAYITESI Usta, Vice Chairperson

- Bwana Michael FAIRBANKS

- Bwana NGIRABEGA Jean de Dieu

- Madamu BAVUMA M. Charlotte

- Madamu NYIRAZINYOYE Laetitia

- Dr. Clet NIYIKIZA

2. Heads of Division

Madamu NAHIMANA Marie Rosette : Head of Division Non Communicable Diseases (NCDs)
Bwana NYEMAZI Jean Pierre: Head of Division Planning, Monitoring & Evaluation Muri MINAGRI

1. National Agriculture Export Board (NAEB)

Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Bwana Jean Jacques MBONIGABA, Chair

- Bwana Tony NSANGANIRA

- Bwana Vijith JAYASEKERA

- Bwana Jean MUNYEMANA

- Bwana Emy CAMARADE

- Madamu Beatrice UWUMUKIZA

- Madamu Alice TWIZERA

Head of Corporate Service: Madamu Janet BASIIMA

2. Rwanda Agricultural Board (RAB)

Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors

- Dr. Nicolas HITIMANA, Chairperson

- Madamu Francine TUMUSHIME, V/ Chairperson

- Bwana Charles KAYUMBA

- Bwana Daniel RUKAZAMBUGA

- Madamu Adrienne MUKASHEMA

- Bwana Anecto KAYITARE

- Madamu Esperance MUKAMANA

Head of Corporate Services: Madamu Violet NYIRASANGWA

Muri MIJESPOC

- Madamu BATETE MUKUNZI Redempter: Umuyobozi w’Ishami ry’igenamigambi, no gukurikirana ibikorwa.

- Bwana MAKUZA Laurent Thecle : Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuco

- Bwana NZABONIMANA Guillaume Serge : Umujyanama wa Minisitiri

11. Mu bindi

a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko abaharabika u Rwanda bakoresha ubutabera bagenda batsindwa. Koko rero :

- Mu Rukiko rwa Oklahama, Prof. Peter ERLINDER n’abo bafatanyije batsinzwe urubanza bari barezemo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, urwo rukiko rufata icyemezo ko ibirego byabo nta shingiro bifite, rumuhanaguraho ibirego byose yaregwaga.

- Urukiko rwa European Court of Human Rights Bwana AHORUGEZE Sylvelle yari yajuririyemo, rwafashe icyemezo cyo kumugarura mu Rwanda rushingiye ku iperereza rwakoze ryemeza ko nta kintu na kimwe kerekana ko Inkiko zo mu Rwanda zitigenga cyangwa ko zibogamye. Iby’uko Inkiko zo mu Rwanda zigenga bihagije kandi zitabogamye byanemejwe n’Ibihugu bya Suwede, Norvege n’Ubuhorandi muri urwo Rukiko.

- Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rushyigikiye ko UWINKINDI Jean yakoherezwa kuburanira mu Rwanda kuko narwo rushingiye ku iperereza rwakoze ryerena ko Ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko bufite ubushobozi buhagije.

b) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali kuva itariki ya 08 Kugeza ku ya 09 Ugushyingo 2011 hazabera Inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma izaganira ku byo guteza imbere uburyo bwo gucyemura amakimbirane mu mahoro higirwa k’urugero rw’u Rwanda /Conflict Peace building in Africa, the experience of Rwanda.

c) Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2011 muri Lemigo Hotel I Kigali hazizihirizwa Umunsi Mukuru w’Itangazamakuru muri Afurika. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ Kubaka Itangazamakuru rikomeye rishishikara, ritunganye kandi ryisanzuye mu Rwanda“

d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko, ku itariki ya 18 Ugushyingo 2011 i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba hazabera umuhango wo gutanga ibihembo ku mashuri yabaye indashyikirwa mu marushanwa yakoreshejwe ajyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ubuziranenge “ International Standards – creating confidence globally“

e) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko, guhera ku wa 4 kugeza ku wa 11 Ugushyingo 2011 ari icyumweru cyahariwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Insanganyamatsiko ni “ Banyarwanda, Banyarwandakazi dusobanukirwe nagahunda z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba“. Muri icyo cymweru, abanyarwanda bazasobanurirwa ibijyanye na gahunda z’uwo muryango ndetse n’inyungu u Rwanda ruwuvanamo.

f) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku ku wa 19 Ugushyingo 2011 u Rwanda ruzifatanya n’Ibindi bihugu by’Isi kwizihiza umunsi w‘Amashyamba ku Isi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “ Amashyamba, ishingiro ry’Iterambere rirambye“. Kuri uwo munsi hazaterwa ingemwe z’ibiti zigera kuri 67,840,000.

g) Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Igihembwe cy’Ihingwa 2012 A cyagenze neza mu Ntara zose z’Igihugu. Ubuso bwahinzweho ibigori ni 103%, ibishyimbo 132%. Ubuhinzi bw’ingano, ibirayi, n’imyumbati nabwo bukomeje kugenda neza kugeza muri uko kwezi ku Ugushyingo 2011.

Yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri kandi ko uruzinduko yakoreye mu Gihugu cy’Ubuhinde rwagenze neza. Abashoramari bo mu gihugu cy’Ubuhinde biyemeje gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ingufu, ubukerarugendo, ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ubuzima n’inganda.

h) Minisitiri w’Ibikorwa remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko uruzinduko yagiriye mu Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2011 rwagenze neza. Abashoramari bo muri icyo gihugu biyemeje gushora imari mu bijyanye n’ingufu, ubwubatsi, ubuhinzi bw’ikawa n’ibindi bikorwa binyuranye.

i) Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mukuru w’Intwali uzizihizwa mu Gihugu cyacu kuwa 01 Gashyantare 2012 ku rwego rw’umudugudu mu Gihugu hose. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “ Duharanire Ubutwari, duhashya ihohoterwa rikorerwa abana“.

Yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri kandi ko kuva ku itariki ya 20 kugeza 26 Ugushyingo 2011 mu Rwanda hazabera Isiganwa ry’Amagare. Isiganwa ry’amagare ku rwego rwa Afurika rizabera i Asmara muri Eritereya guhera ku wa 08 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2011.
Muri iryo siganwa u Rwanda ruzahagararirwa n’abagabo 6 n’umugore 1. Yanayimenyesheje kandi ko irushanwa ry‘umukino w’intoki w’abamugaye rizaba ku va ku itariki ya 24 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2011 azitabirwa n‘amakipe agera kuri 9 yo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Yamenyesheje kand ko imikino yo guhatanira igikombe cya CECAFA ku makipe y’abakuru kizabera i Dar es salaam mu gihugu cya Tanzania guhera ku wa 24 Ugushyingo kugeza ku wa 4 Ukuboza 2011.
Yayimenyeshe na none ko guhera ku itariki ya 07 kugeza ku ya 22 Ugushyingo i Kigali (muri Cercle Sportif mu Rugunga) hazabera irushanwa ry’umukino wa Tennis ryitwa IT F MEN’s Future 2011 ryateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Tennis rifatanyije na faderation y’umukino wa Tennis mu Rwanda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Source: Orinfor


Dennis Nsengiyumva

Share

Comments  

 
0 # Myron 2014-03-25 01:58
I have been browsing online more than 4 hours today,
yet I never found any interesting article like yours.
It's pretty worth enough for me. Personally, if all webmasters and bloggers made good content as you did, the
net will be a lot more useful than ever before.


my weblog: minecraft games
Reply | Reply with quote | Quote
 
 
0 # Evonne 2014-03-25 04:30
Hey I know this is off topic but I was wondering if you knew of any widgets I
could add to my blog that automatically tweet my newest twitter updates.

I've been looking for a plug-in like this
for quite some time and was hoping maybe you would have
some experience with something like this.

Please let me know if you run into anything. I truly enjoy reading your blog and I
look forward to your new updates.

My weblog: minecraft games to play
Reply | Reply with quote | Quote
 
 
0 # Landon 2014-04-02 02:29
Your method of telling all in this piece of writing is genuinely
good, all be able to easily know it, Thanks a lot.


Feel free to surf to my blog play minecraft
Reply | Reply with quote | Quote
 

Tanga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Image
Airtel Rwanda yashize ahagaragara sumsang shya ya SAMSUNG GALAXY S5
Tuesday, 25 March 2014
Airtel Rwanda ikomeje kubagizeho ibyiza bihebuje ni muri urwego ,Airtel Rwanda yashize ahagaragara ubundi bwoko bwa SAMSUNG GALAXY S5 shya... Read more...
Image
AIRTEL yasohoye NOKIA X ya kataraboneka ‘Smartphone’ ihendutse muri Africa
Friday, 21 March 2014
ku munsi wejo  habaye igikorwa muri  Kompanyi y’ibyitumanaho ya Bharti Airtel (“Airtel”) ikorera mu bihugu bigera kuri 20 muri Aziya na... Read more...
Image
Bharti yagizwe umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda.
Tuesday, 11 March 2014
  Kuri tariki 10 Werurwe 2014 I Nairobi muri Kenya nibwo Nyakubahwa Buhler yagizwe umuyobozi mukuri wa Airtel Rwanda,Airtel, mbere yuko uyu muyozi... Read more...
Image
Aitel na I&M Bank bamuritse uburyo bushya bwo kubikuza na Telefoni
Wednesday, 26 February 2014
Kuri uyu wa 14, Gashyantare 2014, Ikigo cy’Itumanaho Aitel hamwe na Banki ya I&M bamuritse icyuma cyitwa ATM (Automatic Teller Machine) kizafasha... Read more...
Image
Airtel rwanda yatangije uburyo bushya bwa ‘office in a box’
Wednesday, 22 January 2014
Kuri ubu abakiriya ba Airtel Rwanda barishimira itunanaho rya internet ryihuse, ku buryo bworoshye kandi mu gihe gito. Ni nyuma y’aho Kuri uyu wa ... Read more...
Image
MTN yatanze miliyoni 53 zo gutegura Marathon y’Amahoro.
Thursday, 27 March 2014
Ku cyicaro cy’isosiyeti y’itumanaho MTN Rwanda i Nyarutarama ku itariki 26 Werurwe 2014 habereye umuhango wo kumurika ubuterankunga iki kigo... Read more...
Image
AS Kigali akanya kashize imaze kwerekeza muri Maroc
Tuesday, 25 March 2014
Mukanya Ikipe ya AS Kigali  imaze guharuka ku kibuga kindege ikanombe ku saa yine n’iminota icumi ,nibwo ihagurutse na groupe yabantu 24 . ikuri... Read more...
Image
bice bimwe by'urubanza rwa Pistorius bizerekanwa kuri televiziyo
Monday, 24 March 2014
  Umucamanza wo muri Afrika Y'epfo yafashe icyemezo cy'uko ibice bimwe by'urubanza rwa Oscar Pistorius uregwa icyaha cyo kwica uwahoze ari umukunzi... Read more...
Image
Umukino wari wahangayikishije abantu warasobanutse
Monday, 24 March 2014
ku munsi wejo tariki ya 23 werurwe umukino wari wavugishije bantu benshi mu Rwanda waragiye ubonye nyirawo ,Wari umunsi wa 21 wa shampionat... Read more...
Image
Imbihumbi birindwi nibyo bizitabira umukino wari wimuwe
Thursday, 20 March 2014
Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu Rwanda  rifashe icyemezo cyo gusubika umukino wa APR  na rayon sport  ryi  twaje ko umutekano... Read more...
Image
Nyamirambo: Umukozi wo mu rugo yaciye umutwe umwana w’umukobwa
Thursday, 27 March 2014
Bella Uwase Shalom umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yishwe mu ijoro ryakeye i Nyamirambo mu kagari ka Kivugiza aciwe umutwe n’umukozi wo mu rugo... Read more...
Image
Guhuza uburezi kwa bimwe mu bihugu bya EAC bitegerejweho byinshi
Thursday, 27 March 2014
Gahunda y’ubufatanye mu burezi mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba irimo guterwamo intambwe  n’ibihugu bya Kenya, Uganda... Read more...
Image
Ikorabuhanga ryatugejeje ku ntego
Thursday, 27 March 2014
Perezida Paul Kagame uri mu bayobozi bitabiriye inama ya 9 y’akanama gashinzwe umuyoboro mugari w’itumanaho Broadband, mu ijambo rye yongeye... Read more...
Image
Ese Diabete yaba ivurwa ko hari abavuga ko bayivura?
Tuesday, 25 March 2014
Dore igisubizo twabashije kugushakira kuri iki kibazo: Mu by’ukuri, abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye harimo na Diyabete, bemeza... Read more...
Image
Muhanga: gutinya abajura bituma hari abararana n’amatungo
Tuesday, 25 March 2014
Ubujura bukabije bw’amatungo busigaye butuma hari abemera bakabana nayo mu nzu batinya ko yakwibwa nijoro. Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu... Read more...
Image
Rura: Abakoreshaga uburyo bwa kera bw’amashusho ya “Analogue” bagomba guhindura bitarenze tariki 31
Tuesday, 28 January 2014
Kuri uyu munsi tariki ya 28 Mutarama kuri Hotel serana habaye ikiganiro na banyamakuru Umuyobozi w’Ikigo Ngenzuramikorere Regis Gatarayiha, (RURA)... Read more...
Image
Gira ICT mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda
Wednesday, 03 July 2013
Abarimu 100 bo mu mujyi wa Kigali batangiye kugurizwa mudasobwa zigendanwa muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwalimu , baravuga ko izabasha kongera... Read more...
Image
Hashize imyaka 40 telephone ngendanwa ya mbere ikozwe
Friday, 05 April 2013
Kugeza ubu mu gihugu cy’u Bufaransa habarirwa miliyoni 64,4 za telephone ngendanwa ( Telephone mobile) zikoreshwa. Kuva zatangira gukoreshwa ubu... Read more...
Image
Gils in ICT Rwanda mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri uyu wa gatanu
Friday, 22 March 2013
Girls in ICT Rwanda yateguye ikiganironyunguranabitekerezo kiri bubere kuri Telecom House ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Werurwe guhera... Read more...
Image
USA: Microsoft irashinjwa ibirego bya ruswa
Wednesday, 20 March 2013
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barakora iperereza ku birego bya ruswa bishinjwa Microsoft bivugwa yakoreye mu Bushinwa, mu Butaliyani, na... Read more...
Image
Ku nshuro ye bwambere ayja muri guma guma super star yashimishije abakunzi
Tuesday, 25 March 2014
Umuhanzi uzwi kuma zina Bruce melody akabayerekanye ko ashoboye, ubwo abahanzi icumi Bari mwirushanwa rya primus guma guma super star kunshuro ya 4... Read more...
Image
Igisonga cya kabiri cya nyampinga cyashimiye abagifashije
Tuesday, 18 March 2014
Igisonga cya kabiri cya nyaminga    munsi wa gatanu tariki ya 17 /03/2014, igisonga cya nyampinga cya kabiri uzwi nka miss (heritage ), yari... Read more...
Image
Urban Boyz gusezererwa ntibivugwaho rumwe
Tuesday, 18 March 2014
Nyuma  y’isezererwa ry’Abahanzi 5 bavuye muri 15 bari baratoranyijwe mu majonjora yo kuzitabira irishanwa rya “Primus Guma Guma Super Star”... Read more...
Image
Frederick na Nina mu byamamare byavutse kuri iyi tariki 11 Werurwe
Tuesday, 11 March 2014
Rederick Stafford amazina ye nyakuri ni “Friedrich Strobel Von Stein”. Uyu mugabo ni uwo mu gihugu cya Autriche ufite inkomoko muri «... Read more...
Image
Katy Perry aranyomoza ko ari umutinganyi
Wednesday, 05 March 2014
  Katy Perry mukiganiro ruhame yagiriye muri Australia  bamubaza ibyo yakoze  ubwo yasomanaga muruhamwe na Miley Cyrus . Read more...
Image
Street Electronc Dance Music:Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bikorerwa mu mihanda
Tuesday, 24 December 2013
Rwanda rugiye kuba igihugu cya kabiri, nyuma y’Afurika y’Epfo, kigiye gutangira gukorerwamo ibitaramo bizwi nka “Street Electronic Dance... Read more...
Image
Igikomangoma cy'ubwami bw'u Buholandi, Prince d'Orange-Nassau yatabarutse
Tuesday, 13 August 2013
Umuhungu muto w’umwami Willem Alexander w’u Buholandi yapfuye kumunsi w’ejo azize impanuka yagize mu mwaka wa 2012 ubwo yarimo atembera ku... Read more...
Image
Imyuga iciriritse mu kwiteza imbere nk'urubyiruko ku inkunga ya leta y'u Rwanda
Wednesday, 26 June 2013
Nk'uko leta y'u Rwanda yiyemeje guteza imbere imyuga iciriritse cyane cyane mu urubyiruko Yaka inguzanyo muri Banke y'isi ikaziha ibigo byujuje... Read more...
Image
Stade nshya mu Rwanda iratangira kubakwa uyu mwaka
Tuesday, 19 February 2013
Umuyobozi w’imikino muri Minispoc ,Bugingo Emmanuel   yabwiye itangazamakuru ko inzandiko hagati ya Ministeri n’abafatanyabikorwa zigomba... Read more...
Image
Menya niba umukunzi wawe akubaha
Tuesday, 29 January 2013
Urukundo rwose ntirugira intego zimwe. Abantu batandukanye ku mico n’imyifatire ndetse n’uburere niyo mpamvu uburyo bwo kubana ku bantu... Read more...

300x250

300x250

300x350

300x250

Inkuru Nshya

You are here:   HomePolitikiPolitikiIbyemezo by'inama y'abaministre byibanze ku mirimo mishya yahawe abayobozi